Miss Kundwa Doriane agiye kwiga kaminuza muri Amerika
Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane agiye kwiga
kaminuza ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Ku mugoroba w’uyu
wa kabiri tariki 6 Nzeri 2016 akaba ari bwo afata rutemikirere
agahagurukira i Kanombe akajya muri Amerika nkuko yabitangarije
Inyarwanda.com
Mu kiganiro gito twagiranye ubwo
yari arimo kwitegura kugenda arimo kwegeranya ibyo ari bujyane, Miss
Kundwa Doriane yavuze ko agiye kwiga kaminuza muri Canada, akaba agiye
kwigayo amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Administration) akaba azarangira
nyuma y’imyaka ine. Ntitwashoboye kugira Byinshi tumubaza kubera uburyo
yari ahuze cyane.
Miss Kundwa Doriane w’imyaka 21
y’amavuko yize amashuri abanza muri ESCAF Primary School
Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri
Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya
MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima). Kuwa 21/02/2015 ni bwo yambitswe
ikamba rya Nyampinga w'igihugu.
Miss Rwanda 2015 Kundwa Dorianehttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/miss-kundwa-doriane-agiye-kwiga-kaminuza-muri-amerika-70967.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon