Miss Kundwa Doriane agiye kwiga kaminuza muri Amerika

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane agiye kwiga kaminuza ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2016 akaba ari bwo afata rutemikirere agahagurukira i Kanombe akajya muri Amerika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com
Mu kiganiro gito twagiranye ubwo yari arimo kwitegura kugenda arimo kwegeranya ibyo ari bujyane, Miss Kundwa Doriane yavuze ko agiye kwiga kaminuza muri Canada, akaba agiye kwigayo amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Administration) akaba azarangira nyuma y’imyaka ine. Ntitwashoboye kugira Byinshi tumubaza kubera uburyo yari ahuze cyane.
Miss Kundwa Doriane w’imyaka 21 y’amavuko yize amashuri abanza muri ESCAF Primary School Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima). Kuwa 21/02/2015 ni bwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w'igihugu. 
Image result for miss kundwa doriane
Image result for miss Rwanda kundwa doriane
Miss Rwanda 2015 Kundwa Dorianehttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/miss-kundwa-doriane-agiye-kwiga-kaminuza-muri-amerika-70967.html
Previous
Next Post »