Wema Sepetu agiye kujyana mu nkiko Diamond bahoze bakundana

Wema Sepetu agiye kujyana mu nkiko Diamond bahoze bakundana
Umukinnyi wa filime wigeze no kuba Miss Tanzania, Wema Sepetu, agiye kujyana mu nkiko Diamond Platnumz bahoze bakundana, bitewe n’amafaranga avuga ko yanze kumwishyura, akiga amanyanga yo kuyamuhuguza kandi ibi akaba yumva atabyihanganira.
Wema Sepetu avuga ko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa Natafuta Kiki y’umuhanzi witwa Raymond, uyu muhanzi akaba abarizwa mu nzu itunganya muzika ya Diamond yitwa WCB Records, kandi akaba yaranagiye muri ayo mashusho yaramaze no kuvugana na Diamond amafaranga azamuha undi akamuca inyuma bakamufata amashusho bakayashyira mu ndirimbo atabibemereye.
JPEG - 138.6 kb
Diamond na Wema Sepetu barakundanye cyane, ndetse bashimangiraga ko benda kurushinga
Wema ati: "Diamond Platnumz yansabye ko najya mu mashusho y’indirimbo ya Raymond. Namusabye kunyishyura miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania (akabakaba 3.700.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda). Byagaragaraga ko yashakaga ko mbikorera ubuntu, kuko yanambajije impamvu nagiye mu mashusho y’indirimbo ya Ommy Dimpoz ku buntu, ariko namubwiye ko Ommy Dimpoz we yari ankeneyeho ubufasha. Gusa kuri Diamond, nta banga ririmo namweretse ko ngomba kwishyurwa"
Wema Sepetu kandi yabwiye Global Publishers dukesha iyi nkuru ko Diamond yanze kumwishyura, bakiga amayeri yo kuzamufata amashusho mu ibanga bakayakoresha muri iyo ndirimbo. Avuga ko hari amashusho bamufashe ari mu isabukuru y’inshuti ya Diamond yitwa Rommy Jones, akazatungurwa no kuyabona mu mashusho y’indirimbo ya Raymond.
Wema ati: "Ubwo nari ndi mu birori by’isabukuru ya Rommy, sinari nzi ko bafite ikindi kibagenza. Raymond nabonaga turi kumwe, abantu badufotora banafata amashusho menshi numva ko ari iby’ibirori. Nyuma amashusho y’indirimbo Natafuta asohotse, ntungurwa no kwisangamo ntarigeze mbibemerera. Ndimo kuvugana n’abanyamatego banjye ngo ndege Diamond, niwe ngomba kurega kuko niwe twari twabivuganye aho kubahiriza ibyo namusabye biga uko babikora mu manyanga"
JPEG - 100.7 kb
JPEG - 146.1 kb
JPEG - 68.3 kb
Hazima uwatse, Diamond na Wema Sepetu nabo bakanyujijehohttp://ukwezi.com/Imyidagaduro/Wema-Sepetu-agiye-kujyana-mu-nkiko-Diamond-bahoze-bakundana
Previous
Next Post »