Umukobwa wa Sentore agiye kumurika itorero yashinze arinda umurage wa se


Inyamibwa Sentore Marie Ange [Bijou] yashinze itorero ritoza abana kubyina nk’uburyo bwo gusigasira umurage yasigiwe na Sentore Athanase umwe mu bahanzi u Rwanda rwagize mu gucuranga inanga no kubyina.
Azwi cyane nka Sentore Bijou, ni bucura mu bana umunani Sentore Athanase yibarutse, afite ubumenyi mu guhamiriza ndetse abitoza abakiri bato yahurije mu itorero yise ‘Abangakurutwa’ rigizwe n’abana bagera kuri mirongo itatu.
Yabwiye IGIHE ko aba bana yatangiye kubatoza muri Gicurasi 2015, mu gihe kirenga umwaka bamaze biga guhamiriza ngo bamaze kugera ku rwego rukomeye ari nacyo ashaka ko bazerekana mu birori byo kubamurika bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 kuri Hôtel des Mille Collines.
Yagize ati “Natangiye kubyigisha muri Gicurasi 2015, natangiye nifuza kubona byibuze abana ijana ntoza ariko ntibyakunda nk’uko nabitekereje, ubu mfite abana bagera kuri 40 ariko ababikora bihoraho bagera kuri 30. Abo ni bo baziyerekana mu gitaramo nateguye cyo kumurika itorero nashinze rizamura impano z’abana mu guhamiriza.”
Sentore Bijou yavuze ko yashinze iri torero nk’uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyo Sentore Athanase yamusabye ubwo yari amurwaje mu bitaro mu Buhinde mu mwaka wa 2012 ataratabaruka.
Ati “Mu rugo ubuhanzi dukora twabitojwe na data Sentore, ni umurage yadusigiye. Njyewe by’umwihariko ubwo nari murwaje mu Buhinde yarambwiye ati ‘Uzakomeze kubyina kuko urabishoboye kandi uzabitoze abandi’, urumva ko mbikora ngamije gusigasira wa muco nasigiwe n’umubyeyi.”
Yongeyeho ati “Abana nateguye bazabyina ni ab’imyaka itatu kugeza kuri irindwi [kera twabitaga Utunyange tukiri i Burundi], hazanabyina abakuru guhera ku myaka umunani kugeza kuri 15 mu cyiciro cy’abakobwa. Mu bahungu ni uguhera ku myaka itatu kugeza kuri 14.”
Yavuze ko yashinze iri torero afite icyerekezo cyo kuzubaka inzu ndangamuco izajya iberamo ibitaramo gakondo ikanigisha urubyiruko guhamiriza.
Ati “Icyerekezo cyanjye mu gushinga iri torero ndifuza kuzubaka inzu ndangamuco izajya iberamo ibitaramo by’imbyino gakondo ku buryo yaba ifite n’ahantu ho kwigishiriza abana kubyina […] Nifuza ko abana bacu bakura bakunda iby’iwacu, niba ari ukubyina bigishwe ibya gakondo atari bya bindi abantu basigaye babyina muri iki gihe harimo n’ibigezweho.”
Sentore Bijou yashinze Itorero Abangakurutwa ribyiga gakondo
Mu muryango w’abana umunani ba Sentore avuga ko buri wese afite impano ye yihariye mu buhanzi. Sentore Bijou ntiyabaye umuririmbyi ariko afite abantu atoza guhamiriza mu Rwanda no mu mahanga ndetse ngo azabikomeza.
Ati "Mu rugo buri wese afite icyo yiyumvamo, uko tuvukana turi umunani buri wese afite ubumenyi bwe mu buhanzi uhereye kuri musaza wanjye mukuru kuri Masamba na we arahamiriza arabyigisha, nanjye ndabizi nabyigishaga muri Canada, ndashaka no kubikorera ahandi."
Kwinjira muri Hôtel des Mille Collines ahazabera iki gitaramo, umuntu umwe asabwa kwishyura ibihumbi icumi, ababyeyi [Papa na Mama] n’abana babiri bazishyura ibihumbi makumyabiri, abana bato bose ni ubuntu.
Sentore Bijou ati “Igitaramo cyacu twifuje ko cyitabirwa n’ababyeyi ndetse n’abana bakaza kureba bagenzi babo uko babyina ndetse na bo babe babikunda bakifuza gukura bahamiriza mu gusigasira wa muco.”
Itorero Abangakurutwa rizafatanya n’abahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group ndetse n’itorero Ibihame ribarizwamo mukuru wa Masamba.
Sentore Bijou yize kubyina abikomoye kuri Sentore Athanase
Previous
Next Post »