Batamaranye kabiri, abakinnyi ba filime Gahongayire Solange na Damour Selemani bamaze gutandukana

Damour Seleman na Gahongayire Solange ni bamwe mu bakinnyi ba filime ba maze kumenyekana cyane bitewe na filime nyinshi bamaze kugaragaramo ndetse akenshi bakaba baragiye bazihuriramo cyangwa bagakinana cyane.
Nti byagarukiye aho kuko baje kwisanga bageze mu rukundo no mu buzima busanzwe ndetse bisakara hose.
Gusa ibi nti byamaze kabiri  kuko  mu gihe gito bahise batandukana, ku buryo benshi bemeza ko ari imwe muri couple zaba zibanye igihe gito muri sinema nyarwanda.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho bamwe mu nshuti zabo za hafi batangiye kubyemeza, ndetse ntibyagarukiye aho kuko nyuma yo kumenya ayo makuru twahise twivuganira na banyiri ubwite n’ubwo usanga batarifuza ko bijya hanze ariko bashyize batangaza uko ibintu bimeze.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavunaga na Damour yadutangarije ko yakundanye na Solange ariko byaje kugera aho bagatandukana bitewe n’impamvu yo gufuha ku mpande zombi.
Aha yagize ati, “urebye hari igihe bitewe n’akazi dukora nahuraga n’umukobwa twavugana akamufuhira cyangwa njye namubonana n’ umuhungu nkaba namufuhira. Mbega niyo mpamvu yatumye tubona ko tutashobokana tubivamo ntakindi kibazo cyabiteye urebye.”

 Naho ku ruhande rwa Solange nawe yaje kwerura atubwira ko we atijyeze yifuza kuba yava mu urukundo yarafitanye na Damour,  ahubwo gufata umwanzuro wo guhagarika urukundo byatewe n’uko we yaramaze kumenya ko uyu Damour afite undi mugore.
Yagize ati, “njye sinari kwemera kubana n’ umugabo ufite undi mugore kandi nabimenye. Njye sinashobora kubana na mukeba, ibyo rero byatumye mfata umwanzuro wo guhitamo kurekana na Damour.”
Iri tandukana ry’aba bakinnyi bombi nyuma y’igihe gito bakundana ryatumye tugira impungenge ko bishobora kuzasubiza inyuma zimwe muri filime bazahuriramo bitewe no kutumvikana mu buzima bwabo bwite gusa buri wese yamaze izi mpungenge, bavuga ko n’ubwo bahagaritse urukundo bari bafitanye batigeze bagirana ikibazo mu buzima busanzwe ndetse bemeza ko bazakomeza kubana nk’abakora umwuga umwe.

Previous
Next Post »