Britney Spears arashakisha umwana arera muri Malawi


Umuririmbyi Britney Jean Spears arashakisha umwana w’umukobwa yongera kuri babiri asanganywe akamurera nk’uwe mu gufasha Afurika guhangana n’ibibazo by’abana batagira kivurira.

Britney Spears asanzwe afite abana babiri b’abahungu, umukuru yitwa Sean[ afite imyaka 10] naho umuto umuhererezi akitwa Jayden [afite imyaka 9].
Ikinyamakuru The National Enquirer cyatangaje ko Britney Spears yifuza ko umwana yahabwa yaba akomoka mu gihugu cya Malawi ndetse akaba ari umukobwa. Ngo yatewe ingufu na mugenzi we Madona na we ufite abana babiri [David na Mercy] yakuye muri iki gihugu.
Britney w’imyaka 34 y’amavuko nyuma y’imyaka ikabakaba icumi atandukanye n’umugabo we Kevin Federline ntiyigeze ashaka undi. Babyaranye abahungu gusa ariko yahoraga yifuza kubona umukobwa ari nacyo cyamuteye gushaka uwo ashyira mu be [adoption] akuzuza ibyifuzo bye.
Britney Spears n'abana be babiri
Umwe mu bazi neza gahunda Britney afite yagize ati “Arifuza cyane kurera umwana muto w’umukobwa azavana muri Malawi, yabivuganyeho kenshi na Madonna. Baganiriye ku nzira bicamo n’uko azabigenza.”
Uyu muhanzi yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo “I’m a Slave 4 U”, “Gimme More”, “Pretty Girls”, “Womanizer” n’izindi.
Previous
Next Post »