Chameleone yaraye yizihirije isabukuru muri Kigali ahita anagaragaza indi mpano afite muri muzika
muhanzi rurangiranwa w’umugande Dr Jose
Chameleone wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 29
Mata 2016, yahise ajya mubirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko
aho yasangiye n’abafana umutsima yari yateguriwe, usibye ibyo kandi
yanahise atangira kwereka abanyarwanda ko hari indi mpano afite muri
muzika.
Nyuma y’iminota irenga 20 abantu bamushungereye baretse no kubyina bafotora benshi banamufata amashusho , uyu mugabo yamanutse asubira mu byicaro bye, arinabwo yahitaga ava muri aka kabyiniro akajya kuruhuka cyane ko aribwo yarakigera mu Rwanda.
Muri ibi birori hamurikiwemo bwa mbere amashusho y’indirimbo “Agatako” Jose Chameleone yakoranye na Dj Pius, gusa ibirori nyabyo byo kumurika amashusho y’iyi ndirimbo bikaba biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016 muri The Mirror Hotel.
Reba andi mafoto:
Abantu bari bashungereye bakubise buzuye
Umunyarwenya Nkusi Arthur yaryohewe n'ikirori
ConversionConversion EmoticonEmoticon