Chameleone yaraye yizihirije isabukuru muri Kigali ahita anagaragaza indi mpano afite muri muzika
muhanzi rurangiranwa w’umugande Dr Jose
Chameleone wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 29
Mata 2016, yahise ajya mubirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko
aho yasangiye n’abafana umutsima yari yateguriwe, usibye ibyo kandi
yanahise atangira kwereka abanyarwanda ko hari indi mpano afite muri
muzika.
Nyuma y’iminota irenga 20 abantu bamushungereye baretse no kubyina bafotora benshi banamufata amashusho , uyu mugabo yamanutse asubira mu byicaro bye, arinabwo yahitaga ava muri aka kabyiniro akajya kuruhuka cyane ko aribwo yarakigera mu Rwanda.
Umutsima wari wateguriwe Chmeleone ku munsi we w'amavuko
Muri ibi birori hamurikiwemo bwa mbere amashusho y’indirimbo “Agatako” Jose Chameleone yakoranye na Dj Pius, gusa ibirori nyabyo byo kumurika amashusho y’iyi ndirimbo bikaba biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016 muri The Mirror Hotel.
Reba andi mafoto:
Ubwo yakataga umutsima abantu bari bakubise buzuye hejuru ye kuburyo kubona aho upfumurira byari bigoye
Jose Chameleone isabukuru ye y'amavuko yabereye i Kigali
Yicaye aratuza atekereza ibimaze kumubaho
Yahise ajya kuvangavanga imiziki
Abantu bari bashungereye bakubise buzuye
Kubyina byari byahagaze abantu bifatira amafoto
Farious AKA Big Fizzo nawe yitabiriye ibi birori
Umunyarwenya Nkusi Arthur yaryohewe n'ikirori
Nyuma yo kwihera ijisho amashusho y'indirimbo "Agatako " Kid Gaju yaje guhobera Dj Pius wayikoranye na Chameleone amwifuriza ibyiza mu mwuga w'ubuhanzi
Bahise bafatana n'agafoto k'urwibutso
ConversionConversion EmoticonEmoticon