Umurambo wa Papa Wemba washyizwe mu nzu ndangamuco i Abidjan
Ubuyobozi bwa Ambasade ya RDC muri Côte d’Ivoire bwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata, abantu basaga gato 1500 bari bwitabire umuhango wo gusezera umurambo wa Papa Wemba mbere y’uko woherezwa muri Congo.
Umuhango wo gusezera Papa Wemba i Abidjan uratangira ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu nzu ndangamuco ya Palais de la culture d’Abidjan. Iyi nzu isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye biteza imbere umuco.
Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa, André Kimbuta Yango ni we uyoboye itsinda riri gutegura imihango yo gushyingura umuhanzi Papa Wemba. Yavuze ko umurambo nugera i Kinshasa uzahita ujyanwa mu buruhukiro bwa Hôpital du Cinquantenaire.
Yanemeje ko Papa Wemba azakorerwa ikiriyo kizamara iminsi ibiri kuri Stade Tata Raphaël [yubatswe mu 1952] imwe mu zikomeye i Kinshasa.
Ubuyobozi bw’Iserukiramuco rya Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo (FEMUA) ari naryo Papa Wemba yapfiriyemo, bwatangaje ko buzatanga abahanzi bashoboka bazitabira ibirori bizaba kuwa Kane tariki ya 28 Mata 2016 mu gusezera bwa nyuma umwami wa Rumba.
Papa Wemba yapfiriye ku rubyiniro
Umugore wa Papa Wemba Marie-Rose Luzolo [ Maman Amazone] n’abavandimwe b’uyu muhanzi batanu bagiye muri Côte d’Ivoire kuwa Mbere tariki ya 25 Mata kugira ngo bategure gahunda yo kuzana umurambo ndetse ngo bazabifashwamo na Ambasaderi wa RDC muri iki gihugu.
Berthold Ulungu, Guverineri w’Intara ya Sankuru ari nayo Papa Wemba akomokamo yaherekeje Maman Amazone muri Côte d’Ivoire.
ConversionConversion EmoticonEmoticon