Mariah Carey yageze muri Afurika y’Epfo abategeka kunamira Prince
Channel 24 itangaza ko abatumiye Mariah Carey bavuga ko ibyo asaba ari amananiza akomeye ndetse kubishyira mu bikorwa biragoye cyane.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Cape Town buvuga ko bidashoboka kuko “Table Mountain” ari umusozi ufite amateka yihariye ndetse ko ucanwaho amatara mu mihango ifitanye isano n’umuco cyangwa iyo habaye umuhango ukomeye ku Isi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Cape Town buvuga ko uyu musozi ari pariki icumbikiye inyoni, inyamaswa n’udukoko dutandukanye dushobora kugirwaho ingaruka mbi n’aya matara Mariah Carey yasabye ko acanwaho.
Mariah Carey yageze muri Afurika y’Epfo
Iki gitaramo ni icya mbere Mariah Carey azaba akoreye ku Mugabane wa Afurika nyuma y’ibindi byinshi yagiye akorera mu mijyi itandukanye muri Amerika.
Biteganyijwe ko azakorera muri Afurika y’Epfo ibitaramo bine byiswe ‘Sweet Sweet Fantansy’ ,icya mbere cyabereye mu Mujyi wa Cape Town ku itariki ya 26 Mata, icya kabiri kizaba kuwa 29 Mata mu Mujyi wa Durban ahitwa Moses Mabhida Stadium.
Ibindi bitaramo bibiri bya nyuma bizaba ku itariki ya 1 Gicurasi ahitwa ‘The Ticketpro Dome’ mu Majyaruguru y’Umujyi wa Johannesburg hanyuma asoze ku itariki ya 2 Gicurasi 2016.
Mariah Carey yasabye ko umusozi wa Table Mountain ucanwaho amatara asa na Purple kugira ngo bamufashe kwibuka Prince
Igitaramo cya mbere yagikoreye kuri iyi stade
ConversionConversion EmoticonEmoticon