Umwiryane hagati y’umugore wa Messi na Nyampinga w’ibibuno muri Brazil
Yanditswe kuya 28-04-2016 saa 10:16' na IGIHE
     


Umugore wa Lionel Messi, Antonella Roccuzzo ari mu bushyamirane bukomeye na Suzy Cortez ufite ikamba rya Nyampinga uhiga abafite ibibuno byiza muri Brazil bapfa uyu mukinnyi.
Suzy Cortez w’imyaka 25, yambitswe ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu kugira ikibuno giteye amabengeza mu gihugu cya Brazil kuwa 9 Ugushyingo 2015. Yahigitse bagenzi be 14 bari bahataniye uyu mwanya.
Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko akimara guhabwa ikamba rya Miss Bum Bum, Suzy Cortez yabaye icyamamare mu buryo bukomeye ndetse ni nabwo yatangiye kugaragaza ko akunda by’ikirenga umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona.
Nyampinga Suzy Cortez udahwema kwereka ko akunda byahebuje Lionel Messi byamushyize mu makimbirane na Antonella Roccuzzo, umugore wa Messi.
Miss Suzy Cortez yabwiye The Sun ko ibibazo umujinya Antonella Roccuzzo amufitiye warenze urugero kugeza amukuye mu nshuti ze kuri Instram [blocking], ibintu afata nk’ishyari rikomeye.
'Suzy Cortez ngo ni umufana gusa'
Suzy yagize ati “Naratunguwe nkibibona. Iyo binshobokera nari kumubwira ko adakwiye kungiraho ikibazo, njye ndi umufana gusa.”
Yongeyeho ati “Natunguwe kuko ntabwo yifitiye icyizere. Njye nakurikiraga [follow] abantu icumi gusa kandi yari[umugore wa Messi] umwe muri bo. Nkibona ko yamvanye mu nshuti ze naketse ko ari ishyari yagize.”
Mu mafoto Miss Cortez asigaye ashyira kuri Instagram yibanda cyane mu kwerekana ko ari umufana ukomeye wa Messi. Akenshi aba yambaye ubusa igice cyo hasi hanyuma hejuru akambara umupira wa Barcelona uriho amazina ya Messi na nomero yambara ari nabyo benshi bashingiraho bavuga ko byateye umujinya Antonella Roccuzzo.
Suzy Cortez ku munsi Messi yahawe Ballon d'Or
Instagram ya Miss Suzy Cortez yuzuyeho amafoto yambaye umupira wa Messi
Previous
Next Post »