Pastor Gaby na mushiki we Claire bateguye umugoroba wo kuramya Imana ” Christocentric Worship Evening “

Ngamije Gabriel uzwi nka Pastor Gaby na mushikiwe Claire U. Ikirezi ni abakozi b’Imana bakorera umurimo w’Imana muri GCM ( Great Commission Ministry ) . Aba baririmbyi bombi bakaba baturuka mu muryango w’abana barindwi , barimo abakobwa bane n’abahungu batatu .
Ku cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali , kuri New Life Bible Church , hateguwe umugoroba wo kuramya no gushima Imana wiswe ” Christocentric Worship Evening “.
gc
Ngamije Gabriel uzwi nka Pastor Gaby na mushikiwe Claire U. Ikirezi
Umutwe w’iki gitaramo tuwusanga mu gitabo cy’ibyandistwe byera , mu Ibyahishuwe 4:10 -11 hagira hati :” Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati ” Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”
Mu kiganiro na  Pastor Gaby , yatangaje ko impamvu nyamukuru yabateye kugira ishyaka ryo gutegura umugoroba wo kuramya , ari ugusohoza ubushake bw’Imana k’ubuzima bwabo kandi basobanukiwe neza umumaro wo kuramya Imana , bakayishimira imirimo ihambaye yakoze .
Ati :” Impamvu ya mbere iduteye gutegura iki gikorwa , ni ukuramya Imana kuko ni nacyo twahamagariwe , kandi tubihera mu ijambo ryayo twabonye haruguru . Ubundi yaba njyewe cyangwa mushiki wanjye , twese twatangiye kuramya Imana tukiri bato kandi dukura tubikora twese tubikunze . Nababwira ko m’ubuzima bwacu hafi ya bwose kuririmba aricyo kintu duha umwanya munini nubwo dukora n’indi mirimo . Ikindi nuko mu gihe tuzaba dukora iki gikorwa , tuzanaboneraho umwanya wo kwereka abantu ibyo tumaze iminsi dutegura . Tumaze iminsi dutegura Album yacu ya mbere , mur’iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo zigera kuri enye mu ndirimbo 12 ziyigize zose z’amajwi ( Audio ) . Kandi zose zizasohoka kuri iyo Album twamaze kubonera izina , kuko twayise ” Narantsinze “.
gabyy
Pastor Gaby
Uyu muyobozi kandi yemeza ko ubuhanga n’ubutumwa bugaragara muri izi ndirimbo zose , babukesha gusenga Imana ndetse n’imyiteguro ihagije yakozwe mu gihe kirenga umwaka umwe .
Mu ijambo rye , Pastor Gaby ati :” Umugoroba wo kubwira abantu icyo Imana yadushyize k’umutima uregereje ,tuzaramya Imana mu bihangano by’umwuka , kandi tuzababwira umushinga mushya twateguye wa Album yacu nshya tuzashyira hanze uyu mwaka . Indirimbo ziyiriho zose twazikuye mu masengesho , kandi ubutumwa burimo Imana yabuduhaye ngo tubusohoze kubo bugenewe . Ndibuka ko iyi Album tuyiteguye mu gihe kirenga umwaka wose . Twizeye ko umwuka wera azakora umurimo ukomeye mu bantu batandukanye , yaba abakijijwe cyangwa abadakijijwe kubera izi ndirimbo .”
Aba baririmbyi bombi bazwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda , aho bakunze kugaragara baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu bitaramo bitandukanye , cyangwa bafasha mu majwi bamwe mu bahanzi batandukanye , nka Patient Bizimana , Aime Uwimana […].
Kwinjira mur’iki gitaramo cyo kuramya Imana ni ubuntu , kizatangira kuva ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba , kigeza saa mbiri z’ijoro ( 5:00 pm — 8:00 pm ).
Menya byinshi kuri uyu mugoroba wo kuramya
Menya byinshi kuri uyu mugoroba wo kuramya
Previous
Next Post »