Miss Colombe wahinduwe n’ikirere cy’i Paris, ahoza umutima ku mazu arimo kubakira abatishoboye (Amafoto)
Nyuma yo kwerekeza mu Bufaransa aho yagiye
gukurikirana amasomo ye, Miss Akiwacu Colombe yemeza ko agikomeje
gukurikirana imishinga ye yo kubakira incike za Jenoside yakorewe
abatutsi, kandi mu mpera z’uyu mwaka inzu zikazuzura zitwaye akayabo ka
miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, Miss Akiwacu Colombe yatangije
igikorwa cyo kubakira abatishoboye inzu ebyeri zigezweho zifite agaciro
ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000). Icyo
gihe Miss Colombe yatangaje ko yashatse inkunga mu bigo bitandukanye
afatanyije n’umuryango w’abana barokotse Jenoside, kuri iyo nkunga
babasha kubona ubushobozi bwo gutangira kubakira incike za Jenocide izi
nzu zigezweho kandi zijyanye n’igihe.
![undefined Aha Miss Colombe yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka izi nzu i Rwamagana](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vjFjMbG3_-yem6uDrnzsByQPNVIIK7l-nnCWjMVKtabpnvUqJaJcq0ewH5IBxUM9063EjbomkiOagBSUz6eQqcpHc44TMDS4EqqZKLlQDG4T3tTNPBTeRx1pluLVre552XH-rKGEgssQYCWqkgInKGRncsLiJr3ljItKNyBdGBIjLwdIeFa1unpWLoysQQu4gqs-E1JcBT6ypnJsco1Jg67w=s0-d)
Aha Miss Colombe yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka izi nzu i Rwamagana
Nyuma yo gutangiza uyu mushinga, Miss Colombe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yagiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yigisha iby’Ubucuruzi yo mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yiga mu ishami ry’ubucuruzi bw’ibigezweho (Commerce de Luxe). Gusa ibi ngo ntibyatambamiye umushinga we, kuko inzu zigeze kure zubakwa kandi ba nyirazo bakaba bazazitaha mu minsi ya vuba.
![undefined Miss Akiwacu Colombe (mbere y'uko ajya kuba i Paris), ubu agaragara mu ishusho nshya](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_uCXPiJfarpijn8thkbpCaYo4RNB6pUCeWCZob3idrdNToK48Sc0C-SO1GuUFJJZ0g6I9EfWr9mYrXENOd9JnjyspAhhGPw-BPgfa_7LVV5hN2QrCstlCSfQ-M=s0-d)
Miss Akiwacu Colombe (mbere y'uko ajya kuba i Paris), ubu agaragara mu ishusho nshya
Miss Colombe ugaragara nk’uwahinduwe n’ikirere ndetse n’ubuzima abayemo i Paris, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati: “Mbayeho neza nta kibazo mfite, naho amazu akomeje kubakwa ararangirana n’uyu mwaka hanyuma ashyikirizwe bene yo”
Miss Colombe avuga ko uretse n’aya mazu, indi mishinga yasize atangije mu Rwanda irimo iyo yafatanyije na bagenzi be, igikomeje kugenda neza kuko hari abantu bari mu Rwanda babikurikirana umunsi ku wundi. Gusa avuga ko ubu ashyize umutima cyane ku masomo ye ari nayo yamujyanye i Burayi.
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vOHh8J0LZqX2GgN2JnzXz7UHvXrw9BQs6RSI77j51LnADcDTtUufQgRfHAV8J1Xi-OpLgzgWib4H-Slm0T9p-3jjq1OYVlvlHcNUEdp1T6vBK10XX7s8x5PVeevkOlmDOoxwFTF-zVpKowPwPBMWc-=s0-d)
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_sq6iTxlbTQ7vM175gtRwPOmaqOFXkxaUK-nQEHt04tmvMXaQEX106R4rvzxkZKNrJdqtfHsFvOA9fd-UDToNZP7sDeqWMPWmOGDRqtpckbp9bqrvGIUVJ67rueeAEeBWgqIn2DtWGH1Ter6nGQLF4=s0-d)
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_uDOsTp01eHV3ODN02hvl9Ofgx3aih-hHsHnScNL6xf-hZ12Dg7zKadqyhF57HvToEH6q7RNYagPUejA96fbADyq4zvX4KV_0LW5achk8tam6pg47j8J11fiePE0sdxtj3twDf93CRjJfR3y7EojGja=s0-d)
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_t4_CJZZMRWB3dXrYHBkl29H_3Kg4zSUafSgUQC4jVl7oKBPETYpZuny5h21QiOTJ72RCHJK45MuaxnS8q3XMmB9x7JtNHGCDGNuHNlg-FliHPOa-OATKHW-UkLOYQuvnoWjkNpKMBoEixbenSz3d2M=s0-d)
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_ufhf5VH9a2Ab4MTydc0GAyoumxXZ30oh2QmsX3KJ98CqmB8RyZNVLFK1Q7zugg7AG8AFuIAt-Z8wk7KFCmJs4JJlzNwhTjL3GdEikr4JpkLTu98eGxCoexyFzThOYP839f3S5kGB_d7JPs3XoDFmo=s0-d)
![undefined colombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vzqDilsvk027x2L9MkPrpP-GO6Gpw6z9k0KPKD8ggNDtcsAqDKFNt57oDFUioJJrSgYvxw2TLMeHcDa46uWIXmEko3bMkomJTRE2acRWI0oDCkWE_GG1NgNJr1K436VsnaWXB2BD6qF9xeaUWr-fzP=s0-d)
Iyi niyo shusho ya Miss Akiwacu Colombe aho asigaye aba mu gihugu cy'u Bufaransa
Aha Miss Colombe yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka izi nzu i Rwamagana
Nyuma yo gutangiza uyu mushinga, Miss Colombe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yagiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yigisha iby’Ubucuruzi yo mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yiga mu ishami ry’ubucuruzi bw’ibigezweho (Commerce de Luxe). Gusa ibi ngo ntibyatambamiye umushinga we, kuko inzu zigeze kure zubakwa kandi ba nyirazo bakaba bazazitaha mu minsi ya vuba.
Miss Akiwacu Colombe (mbere y'uko ajya kuba i Paris), ubu agaragara mu ishusho nshya
Miss Colombe ugaragara nk’uwahinduwe n’ikirere ndetse n’ubuzima abayemo i Paris, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati: “Mbayeho neza nta kibazo mfite, naho amazu akomeje kubakwa ararangirana n’uyu mwaka hanyuma ashyikirizwe bene yo”
Miss Colombe avuga ko uretse n’aya mazu, indi mishinga yasize atangije mu Rwanda irimo iyo yafatanyije na bagenzi be, igikomeje kugenda neza kuko hari abantu bari mu Rwanda babikurikirana umunsi ku wundi. Gusa avuga ko ubu ashyize umutima cyane ku masomo ye ari nayo yamujyanye i Burayi.
Iyi niyo shusho ya Miss Akiwacu Colombe aho asigaye aba mu gihugu cy'u Bufaransa
ConversionConversion EmoticonEmoticon