Bimwe mu byamamare ku isi byahinyuje Imana bikarangira nabi

Kwibagisha, kugabanya no kongera ibice by’umubiri bimaze kuba umuco umenyerewe ku byamamare bikomeye ku isi. Dore bamwe mu bagiye kwicishaho icyuma ntibibagendekere uko babikekaga.
1. Dolly Parton
Dolly Parton

Ni umwe mu byamamare wagerageje guhindura imigaragarire ye ariko ntibimugendekere neza. Yiteje inshinge mu maso zikuraho iminkanyari umuntu akagaragara nk’ukiri muto ugereranyije n’uko angana. Si ibyo gusa kuko yongeresheje amabere n’iminwa. Abajijwe icyo atekereza ku bijyanye n’imihindukire ye nyuma yo kwibagisha byinshi mu bice bye by’umubiri, yasubije ko buri muntu wumva abishaka anabifitiye amafaranga akwiye gushaka umuganga mwiza wo kubimukorera. Bivuze ko kuri we aticuza uko yahindutse nyuma yo kwihinduza. Dolly Parton yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya country music.

2. Jackie Stallone

Jackie Stallone

Uyu ni umubyeyi wa Sylvestre Stallone wamenyekanye cyane nka Rambo muri filime z'imirwano. uyu nawe yagerageje kwiyongerera ubwiza ariko birangira bitamuhiriye.

 

3.Lil Kim

Lil Kim
Uyu nawe yagiye ahindura imigaragarire ye inshuro nyinshi nkuko ifoto ibigaragaza, gusa  uko yarushagaho kwibagisha niko yarushagaho kuba mubi kurusha uko yari ameze.

4. Priscilla Presley

Priscilla Presley
Priscilla yahoze ari umugore wa nyakwigendera Elvis Presley wari icyamamare mu njyana ya Rock and Roll. Yiteje inshinge mu maso zituma agarura itoto ariko birangira isura ye ibaye mbi yangiritse kurusha uko yari asanzwe. Umuganga wabimukoreye nabi yarafunzwe kuko hari n’ibindi byamamare byamureze kubyangiriza isura muri ubwo buryo.

5. Donatella VersaceDonatella Versace

Donatella Versace nawe yiteje inshinge zituma umuntu agarura itoto mu maso ariko uko asa nyuma yabyo bitera benshi kwibaza niba aticuza

6. Latoya Jackson

Latoya Jackson
Ni umuvandimwe ya nyakwigendera Michael Jackson. Uyu nawe yabazwe ibice byinshi by’umubiri we ashaka kurushaho kugaragara neza. Benshi mu bo mu muryango wa Michael Jackson bagiye bibagisha ibice by’umubiri wabo.

7. Jocelyn Wildenstein

 Jocelyn Wildenstein
Jocelyn Wildenstein yamenyekanye cyane kubera isura ye itangaje nk’iy’ipusi nyuma yo kunyuzwaho icyuma n’abaganga. Avuga ko yatangiye urugendo rwo kwibagisha ahanini abitewe n’uwahoze ari umugabo we Alec Wildenstein wakundaga cyane inyamanswa zo mu bwoko bw’ipusi.

 

8. Carrot Top

Carrot Top
Uyu nawe yamenyekanye muri filime z’urwenya gusa iby’uko yaba yarahinduye umubiri we n’imigaragarire ye yabyamaganiye kure avuga ko ari ibirungo byongera ubwiza byinshi yari yisize gusa ifoto irivugira.

9. Lisa Rinna

Lisa Rinna
Ku myaka 24, Lisa Rinna yiteje inshinge za silicone mu minwa kugira ngo ibe minini. Avuga ko igitekerezo cyo kujya guhindura uko agaragara yagikuye kuri film y’urwenya yitwa ‘Beaches’

10. Lara Flynn Boyle

 Lara Flynn Boyle
Lara Flynn Boyle ni umukinnyi w’amafilime. Nta na rimwe yari yagira icyo avuga ku bijyanye no kwihinduza kwe gusa nawe ari mu bo bitagendekeye neza kuko isura ye ya mbere ari nziza kurusha uko yihinduye.

11. Kim NovakKim Novak

Kim Novak yatangaje abantu benshi bari basanzwe bamuzi mbere, icyuma nticyamuhiriye, yaribagishije ahinduka mubi hanyuma y’uko yari asanzwe yimereye.
Previous
Next Post »