Bimwe mu byamamare ku isi byahinyuje Imana bikarangira nabi
Kwibagisha, kugabanya no kongera ibice
by’umubiri bimaze kuba umuco umenyerewe ku byamamare bikomeye ku isi.
Dore bamwe mu bagiye kwicishaho icyuma ntibibagendekere uko babikekaga.
1. Dolly Parton
Ni umwe mu byamamare wagerageje guhindura imigaragarire ye ariko ntibimugendekere neza. Yiteje inshinge mu maso zikuraho iminkanyari umuntu akagaragara nk’ukiri muto ugereranyije n’uko angana. Si ibyo gusa kuko yongeresheje amabere n’iminwa. Abajijwe icyo atekereza ku bijyanye n’imihindukire ye nyuma yo kwibagisha byinshi mu bice bye by’umubiri, yasubije ko buri muntu wumva abishaka anabifitiye amafaranga akwiye gushaka umuganga mwiza wo kubimukorera. Bivuze ko kuri we aticuza uko yahindutse nyuma yo kwihinduza. Dolly Parton yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya country music.
Uyu ni umubyeyi wa Sylvestre Stallone wamenyekanye cyane nka Rambo muri filime z'imirwano. uyu nawe yagerageje kwiyongerera ubwiza ariko birangira bitamuhiriye.
Uyu nawe yagiye ahindura imigaragarire ye inshuro nyinshi nkuko ifoto ibigaragaza, gusa uko yarushagaho kwibagisha niko yarushagaho kuba mubi kurusha uko yari ameze.
Priscilla yahoze ari umugore wa nyakwigendera Elvis Presley wari icyamamare mu njyana ya Rock and Roll. Yiteje inshinge mu maso zituma agarura itoto ariko birangira isura ye ibaye mbi yangiritse kurusha uko yari asanzwe. Umuganga wabimukoreye nabi yarafunzwe kuko hari n’ibindi byamamare byamureze kubyangiriza isura muri ubwo buryo.
Ni umuvandimwe ya nyakwigendera Michael Jackson. Uyu nawe yabazwe ibice byinshi by’umubiri we ashaka kurushaho kugaragara neza. Benshi mu bo mu muryango wa Michael Jackson bagiye bibagisha ibice by’umubiri wabo.
Jocelyn Wildenstein yamenyekanye cyane kubera isura ye itangaje nk’iy’ipusi nyuma yo kunyuzwaho icyuma n’abaganga. Avuga ko yatangiye urugendo rwo kwibagisha ahanini abitewe n’uwahoze ari umugabo we Alec Wildenstein wakundaga cyane inyamanswa zo mu bwoko bw’ipusi.
Uyu nawe yamenyekanye muri filime z’urwenya gusa iby’uko yaba yarahinduye umubiri we n’imigaragarire ye yabyamaganiye kure avuga ko ari ibirungo byongera ubwiza byinshi yari yisize gusa ifoto irivugira.
Ku myaka 24, Lisa Rinna yiteje inshinge za silicone mu minwa kugira ngo ibe minini. Avuga ko igitekerezo cyo kujya guhindura uko agaragara yagikuye kuri film y’urwenya yitwa ‘Beaches’
Lara Flynn Boyle ni umukinnyi w’amafilime. Nta na rimwe yari yagira icyo avuga ku bijyanye no kwihinduza kwe gusa nawe ari mu bo bitagendekeye neza kuko isura ye ya mbere ari nziza kurusha uko yihinduye.

2. Jackie Stallone
Uyu ni umubyeyi wa Sylvestre Stallone wamenyekanye cyane nka Rambo muri filime z'imirwano. uyu nawe yagerageje kwiyongerera ubwiza ariko birangira bitamuhiriye.
3.Lil Kim
Uyu nawe yagiye ahindura imigaragarire ye inshuro nyinshi nkuko ifoto ibigaragaza, gusa uko yarushagaho kwibagisha niko yarushagaho kuba mubi kurusha uko yari ameze.
4. Priscilla Presley
Priscilla yahoze ari umugore wa nyakwigendera Elvis Presley wari icyamamare mu njyana ya Rock and Roll. Yiteje inshinge mu maso zituma agarura itoto ariko birangira isura ye ibaye mbi yangiritse kurusha uko yari asanzwe. Umuganga wabimukoreye nabi yarafunzwe kuko hari n’ibindi byamamare byamureze kubyangiriza isura muri ubwo buryo.
5. Donatella Versace
Donatella Versace nawe yiteje inshinge zituma umuntu agarura itoto mu maso ariko uko asa nyuma yabyo bitera benshi kwibaza niba aticuza6. Latoya Jackson
Ni umuvandimwe ya nyakwigendera Michael Jackson. Uyu nawe yabazwe ibice byinshi by’umubiri we ashaka kurushaho kugaragara neza. Benshi mu bo mu muryango wa Michael Jackson bagiye bibagisha ibice by’umubiri wabo.
7. Jocelyn Wildenstein
Jocelyn Wildenstein yamenyekanye cyane kubera isura ye itangaje nk’iy’ipusi nyuma yo kunyuzwaho icyuma n’abaganga. Avuga ko yatangiye urugendo rwo kwibagisha ahanini abitewe n’uwahoze ari umugabo we Alec Wildenstein wakundaga cyane inyamanswa zo mu bwoko bw’ipusi.
8. Carrot Top
Uyu nawe yamenyekanye muri filime z’urwenya gusa iby’uko yaba yarahinduye umubiri we n’imigaragarire ye yabyamaganiye kure avuga ko ari ibirungo byongera ubwiza byinshi yari yisize gusa ifoto irivugira.
9. Lisa Rinna
Ku myaka 24, Lisa Rinna yiteje inshinge za silicone mu minwa kugira ngo ibe minini. Avuga ko igitekerezo cyo kujya guhindura uko agaragara yagikuye kuri film y’urwenya yitwa ‘Beaches’
10. Lara Flynn Boyle
Lara Flynn Boyle ni umukinnyi w’amafilime. Nta na rimwe yari yagira icyo avuga ku bijyanye no kwihinduza kwe gusa nawe ari mu bo bitagendekeye neza kuko isura ye ya mbere ari nziza kurusha uko yihinduye.
ConversionConversion EmoticonEmoticon