Uwahoze ari umugabo wa Zari arashinjwa ubujura

Uwahoze ari umugabo wa Zari, Ivan Ssemwanga arashinjwa kwiba amazi ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi muri Uganda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi muri Uganda cyavumbuye ko uwahoze ari umugabo wa Zari Ivan Ssemwanga yakoze amanyanga mu kujyana amazi mu rugo rwe ruherereye ahitwa Muyega.
Iki kigo kivuga ko cyavumbuye ko Ivan Ssemwanga hari uburyo yakoresheje agacomeka ibitembo bijyana amazi mu muri piscine, ndetse n’ibindi bice by’inzu ye bikenera amazi.

Aho Ssemwanga yari yaribiye amazi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi muri Uganda, kivuga ko Ssemwanga agomba kubihanirwa kuko yari yabujije abandi baturage uburenganzira bwabo bwo kubona amazi meza.
Ivan Ssemwanga kuri ubu akorera ubucuruzi mu gihugu cya Afurika y’Epfo ariko akaba ajya aza muri Uganda rimwe na rimwe kuko naho ahafite ibikorwa bitandukanye
Previous
Next Post »