Impinduka muri muzika y`umuhanzi Serge Iyamuremye
Ubwo twaganiraga nawe tumubaza uko muzika ye ihagaze, yadusubije ko birimo kugenda biba byiza kandi abishimira Imana kuko kugeza ubu yatangiye gutekereza uburyo ubutumwa atanga bwarenga umupaka. Naho kubijyanye n’impinduka muri muzika ye yagize ati :“Ooooooh ndihafi gusohora indirimbo mu giswahiri no mu cyongereza kubera ubu imbaraga nyishi ndashaka kuzishyira hanze kugirango umuziki wanjye wambuke cyane. Urebye hari abantu bajyaga banyandikira ngo nkore no mu giswahiri no mu cyongereza, ubu rero narabitangiye. Icyiza ubu production biri kugenda biza nabyo i think bizoroha.”
Usibye kuba agiye gutangira gukora muzika mu ndimi zirimo Swahili ndetse n’icyongereza, ibijyanye na production aremeza ko nabyo hari intambwe amaze gutera dore ko ari kimwe mu byo arimo gukurikira mu masomo ye, uyu muhanzi kugeza ubu akaba ataratangaza igihe nyacyo cyo kugarukira mu Rwanda.
ConversionConversion EmoticonEmoticon