Lemonade yateje impagaraga n’umwiryane murugo rw’ibihangange muri muzika Jay-Z na Beyonce

Nyuma y’ aho umuhanzi Beyonce ashyiriye hanze umuzingo(album) w’ indirimbo yise Lemonade, bigaragara ko umubano we n’umugabo we Jayz udahagaze neza muri iyi minsi, ibi nyamakuru bitandukanye bikaba byagiye bigaruka cyane ku magambo agize zimwe mu ndirimbo zigaragara kuri iyi album ya Beyonce aho bavugako icyurira Jay Z. 
Uyumuzingo uriho indirimbo zibumbatiye ingingo yo gucana inyuma kw’abashakanye’ wateje umwiryane mu rugo rw’ ibihangange muri mu muzika, Beyonce na Jay-Z.
22-beyonce-lemonade-screenshot-2016-billboard-650
Amagambo y’ izi ndirimbo agaragaza mu mvugo yagihanga uburyo umugabo wa Beyonce ari we Jay Z yagiye amuca inyuma akaryamana n’abandi bakobwa.
Mundirimbo Don’t hurt yourself , Beyonce  hari aho  agira ati “Uratekerezako ndinde ? Ntuba warashatse umuntu udafite agaciro…..Iyi ni gasopo yanyuma, urabiziko naguhaye ubuzima, niwongera kugerageza ayomafuti, ugiye kubura umugore wawe.”
Indirimbo irimo amagambo yumvikanamo uburakari bwinshi, niyitwa Sorry aho agira ati“Ndebye ku isaha yanjye, yakagombye kuba ari mu rugo, uyumunsi ndicuza ijoro nambariyeho iyimpeta, burigihe aba afite impamvu zitampaye agaciro.”
Umwe mubo Beyonce ashinja Jay Z yamugaragaje mundirimbo Sorry, naho agira ati“anyifuza gusa iyontahari, Ahita ahamagara Becky ufite imisatsi myiza (good hair).”
beyonce-and-jayz-lemonade
Ubundi bavuga good hair bashakaga kuvuga ufite uruhu rwera kuko aribo bagira umusatsi urambutse. Aha byagaragaje uburyoki abirabura bahabwa agaciro gake muri Amerika gusa ibi bikaba bica amarenga bitewe n’umubano uri hagati ya Jay Z ndetse n’umunyamideli Rachel Roy.
Ubwo iyi album yamaraga gusohoka mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’ icyumweru gishize,Roy yatangaje kurukutarwe rwa Instagram ko we ntacyo bimubwiye kuba ari we ugaragaranka good hair.
Bitewe n’ uko iyi album Lemonade ikunzwei shobora kuba imwe muri album zinjiza amafaranga menshi mu gihegito nk’ iyo yitiriye izina rye Beyonce yagurishijwe kopi zigera kuri 828,773 kw’isi iyose mu minsi itatu gusa.
beyonce-lemonade-4-galore-mag.jpg
Kurundi ruhande abasesenguzi mubijyanya n’imyidagaduro baravugako uyu waba ari umukino uri gukinwa na Beyonce afatanyije n’umugabo we Jay z kugirango iyi album ya Beyonce ivugwe cyane, gusa kugeza ubu Jay-Z ntacyo aratangaza kubiri kuvugwa ku mubano mubi urihagati ye na Beyonce.
Previous
Next Post »