Nabaye umugabo wa mbere wasinye nemera He for She, abandi mutegereje iki? – Kagame

*Uzatumeneramo ashaka guhungabanya umutekano tuzamuha umuti,
*Ubuhinzi n’ubworozi ntiburajya bukorwa uko bikwiye ngo buvane abantu mu bukene.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yatangiye mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri uyu wa kane, mu kirere kibuditse imvura, abaturage baje bakabakaba ibihumbi bitanu baturutse mu mirenge ya Sake, Gashanda, Karembo, Kazo, Mutenderi na Mugesera bateraniye mu murenge wa Zaza mu kagali ka Ruhembe Umudugudu wa Kakiru bagera nko ku bihumbi bitanu baje kumwakira. Mu ijambo yabagejejeho yasabye by’umwihariko abagabo kugira uruhare mu guteza imbere abagore, ndetse asaba ababishoboye kwitabira gahunda ya HEforSHE, iheruka kwemezwa n’Isi, na we avuga ko yabaye uwa mbere mu bayemeje.
Perezida Kagame asa n'usetsa yasabye abagabo gushyigikira abagore
Perezida Kagame asa n’usetsa yasabye abagabo gushyigikira abagore
Kagame yabwiye imbaga y’abaturage ko yazanywe no kubaganiriza ku iterambere, abasaba kubyaza amahirwe bafite mu buhinzi n’ubworozi umusaruro kugira ngo bikure mu bukene.
Ati “Naje ngo tuganire ku rugamba rwo guhashya ubukene, si ikintu cyiza cyo kubana na cyo, abantu bagomba gushyiramo imbaraga nyinshi, mwe na Leta, ni ugufatanya, iyo abantu bakora ibyiza barwanya ubukene, burashira.”
Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bitunze benshi mu Banyarwanda n’Abanyafurika, bigikorwa ku buryo budashimishije, asaba abaturage kwitabira guhinga kijyambere no gukoresha imbuto z’indobanure kandi bakorora inka zibakura mu bukene.
Ati “Turashaka ko Abanyarwanda bakira, iyo binjije amafaranga hazamo kuyakoresha ibindi. Turashaka guca agatadowa, kakajyana n’ubukene.”
Kagame yemereye abatuye i Zaza kubagezaho ikorenebuhanga rya Internet binyuze muri Fibre Optique, nka kimwe mu bibazo byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambajimana Aphrodice.

HE for SHE, nabaye umugabo wasinye mbere, abandi musigaje iki?
Perezida Paul Kagame, yibukije abantu bari mu kagari ka Ruhembe mu mudugudu wa Kacyiru, ko uyu munsi wahariwe umugore mu ikoranabuhanga, ndetse ababwira ko iterambere riheza umugore riba atari iterambere.
Yavuze ko Isi yose yemeje ko abagabo bashyigikira iterambere ry’umugore binyuze mu bukangurambaga bwa HE for SHE, ndetse avuga ko yabaye uwa mbere mu babyemeye.
Yagize ati “Jyewe nabaye umugabo wasinye mbere y’abandi, iterambere ry’umugore ni iterambere ry’igihugu, ntabwo iterambere ryagerwaha na busa, hatabaye guteza imbere umugore.”
Kagame yasabye buri wese ubishoboye gusinya, u Rwanda rukageza ku mubare w’abantu 500 000 rwiyemeje bazasinya binyuze kuri Internet.
Ati “Guhera uyu munsi ku wa kane kugeza Abadivantisi batarajya mu Isabato, bizagere mbere y’Isabato twasinye, muri miliyoni 12 tuzabe twamaze kubona abantu 500 000.”
Yongeraho ati “Mugomba kubyemera nta kundi turashaka amajyambere. Nta mahitamo ku iterambere ry’umugore uretse gusinyira HE for SHE.”
Yanyuzagamo akabaza abagabo bari imbere n’abicaye mu ihema ry’abayobozi ati “Mwe mutegereje iki?”

Umutekano ni ngombwa, nyuma yo gupfusha miliyoni, gupfusha umwe biraremereye
Perezida Kagame yibukije abantu ko ibyo avuze by’iterambere bitashoboka hatari umutekano, kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Ati “Aho tuvuye murahazi si heza, umutekano ni ngombwa ngo tugire amajyambere, umutekano tuwusaba buri wese, buri rugo buri umwe awuhe mugenzi we, iyo binaniranye dukoresha ingufu.”
Izo ngufu n’ibihano bikaze, Perezida Kagame yabiteguje ku bantu bose bashaka kuza kwinjira mu Rwanda bagamije kwica umutekano.
Ati “Iyo hari utwinjiranye akatumeneramo atwicira umutekano, ni ikosa ryacu turikosora, ariko uwo tukamuha umuti. Twapfushije abantu miliyoni ntabwo bizongera, no gupfusha umuntu umwe ni ikintu kiremereye.”
Kagame yavuze ko mu by’umutekano hari raporo iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Africa aho abantu bidegembya uko bashaka kubera amahoro, ndetse rukaba n’urwa gatanu ku Isi, avuga ko nta we ugomba guhungabanya Abanyarwanda.
Yagize ati “Nta we dushaka ukoma ku Muryarwanda wibereye ku mirimo ye arimo akora, cyangwa Umunyarwanda ukoma kuri mugenzi we, nta we dushaka. Muzabanze mubikemure nibinanirana natwe tuzabafasha.”
Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, aka karere ngo kari mutweza cyane, ariko kakaba kacyugarijwe n’Izuba ricyica imyaka itarera, ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari imwe mu mirenge y’Intara y’Uburasirazuba, aho Leta ifasha abaturage kubona ibyo kurya.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambajimana Aphrodice yavuze ko hakeneye miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda ngo babashe kuhira Ha 1 200 zihingwamo imyaka. Yavuze ko mu myaka iri imbere akarere kazaba gafite umuturage winjiza amadolari 1240.
Muri ka karere uretse kuba Perezida Kagame yatanze umurongo wo gukemuramo bimwe mu bibazo by’abaturage, yanabemereye ko vuba aha umuhanda wa Ngoma – Nyanza uzaba urimo kaburimbo.
Ku myaka ye myinshi yaje kureba Perezida
Ku myaka ye myinshi yaje kureba Perezida
Amatsiko ni yose mbere gato y'uko Perezida ahagera
Amatsiko ni yose mbere gato y’uko Perezida ahagera
Koperative y'abarobera muri Mugesera baje kwerekana ibyo bakora mu rugendo rwa Perezida
Koperative y’abarobera muri Mugesera baje kwerekana ibyo bakora mu rugendo rwa Perezida
Abanyeshuri b'i Zaza bari kumwe n'abandi baturage baje mu rugendo rwa Perezida
Abanyeshuri b’i Zaza bari kumwe n’abandi baturage baje mu rugendo rwa Perezida
Intaramanaguhiga za Ngoma zari zaje kureba Intore izirusha intambwe
Intaramanaguhiga za Ngoma zari zaje kureba Intore izirusha intambwe
Perezida Kagame asuhuza abaturage
Perezida Kagame asuhuza abaturage
Urubyiruko rwinshi rwifuzaga kumukoraho bamusuhuza
Urubyiruko rwinshi rwifuzaga kumukoraho bamusuhuza
Abaturage bari benshi kandi bishimiye kubona Perezida Paul Kagame
Abaturage bari benshi kandi bishimiye kubona Perezida Paul Kagame
Na we yari yaje kureba uko Uruzindo rwa Perezida rugenda iyo iyasuye abaturage
Na we yari yaje kureba uko Uruzindo rwa Perezida rugenda iyo iyasuye abaturage
Umukecuru n'Umusaza bari baje kureba Perezida
Umukecuru n’Umusaza bari baje kureba Perezida
Previous
Next Post »