Hatowe 25 bazerekana imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igikorwa cyo kumurika imideli mu birori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show, kuri iyi nshuro hazerekanwa imideli yo mu Rwanda rwo mu gihe cy’abami.
Ni ku nshuro ya Kane ibi birori bigiye kuba, bizitabirwa n’Abanyamideli bo mu Buhinde no bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba. Ibirori byo kurimba bya ‘Rwanda Cultural Fashion Show’ biheruka kubera i Kigali kuwa 26 Nzeri kuri Hôtel Des Mille Collines by Kempinski.
Kuri uyu wa 24 Mata 2016 kuri Great Seasons Hotel i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli 25 bahize abandi. Ni nabo bazifashishwa mu kwerekana imideli yateguwe n’abahanga mu byo kurimba basanzwe bategura Rwanda Cultural Fashion Show.
Hari hiyandikishije abanyamideli basaga ijana gusa ku munsi w’ijonjora haje 75 bo mu bihugu birimo Uganda, Kenya, u Buhinde, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.
José Kabagema wari uhagarariye akanama nkemurampaka, yabwiye IGIHE ko mu byakurikijwe harimo kureba uko umunyamideli avuga, intambuko ye n’uburyo aberwa n’imideli mu mafoto.
Yagize ati “Ubundi mu banyamideli ntabwo tureba cyane isura, uko umuntu asa cyangwa ubwiza ntabwo tubyitaho. Buriya icyo twashingiyeho cyane ni uko umunyamideli aberwa n’amafoto, uko atambuka hanyuma tukanareba uko avuga. Ntabwo twatora abanyamideli batazi kwisobanura kuko tuba tubatoza kuzamenya kuvugana n’abazabakoresha mu bikorwa byo kwamamaza.”
Akanama nkemurampaka
Ibirori byo kurimba bya ‘Rwanda Cultural Fashion Show’ biheruka kubera i Kigali kuwa 26 Nzeri kuri Hôtel Des Mille Collines by Kempinski.
Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin yavuze ko abatowe uko ari 25 ari bo baziyerekana muri uyu mwaka. Ibirori bizaba inshuro ebyiri muri kuwa 13 Gicurasi kuri Goethe-Institut no muri Nzeri 2016 kuri hoteli nshya yitwa Mariot Hotel.
Yagize ati “Muri uyu mwaka twashyizemo umwihariko, tuzakora imurika mu byiciro bibiri muri Gicurasi 2016 hanyuma mu kwezi kwa cyenda[Nzeri] habe noneho Rwanda Cultural Fashion Show nyir’izina.”
Yavuze ko kuwa 13 Gicurasi hazaba ibirori byo kumurika imideli yiganjemo ifite aho ihuriye n’umuco nyarwanda, by’umwihariko ngo hazerekanwa uko umwami n’ingabo ze bambaraga.
Previous
Next Post »