Amafoto: Kagame yasabye Abanyarwanda kudaha icyuho uwashaka guhungabanya umutekano

Perezida Paul Kagame aravuga ko mu gihe hari uwava hanze y’u Rwanda akaza guhungabanya umutekano, ikosa rikomeye riba ari iry’uwamuhaye uwo mwanya uba ari imbere mu gihugu.
Perezida Kagame asuhguza abaturage b'Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Kane (Ifoto/Perezidansi)
Perezida Kagame asuhguza abaturage b’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Kane (Ifoto/Perezidansi)
Umukuru w’igihugu aravuga ko miliyoni y’Abatutsi yishwe muri Jenoside, ubu uwabishaka atakongera kubona aho amenera.
Ibi yabivugiye mu karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, mu rugendo arimo kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba aho gusura abaturage.
Perezida Kagame yasabye abatuye Akarere ka Ngoma n'Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe butajegajega mu kwirindira umutekano (Ifoto/Perezidansi)
Perezida Kagame yasabye abatuye Akarere ka Ngoma n’Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe butajegajega mu kwirindira umutekano (Ifoto/Perezidansi)
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage benshi bari mutegereje kuri iki kibuga, yabibukije ko bagomba gushyira imbere umurimo bakiteza imbere, cyane ko aka karere kagaragara mu turere twugarijwe n’ubukene, gusa yongera ku bibutsa ko umutekano ari ngombwa.
“Turubaka igihugu dushyizeho umwete, turashaka ubuzima bwiza ariko muzi ko aho tuvuye atari heza, ni na ngombwa ko umutekano tuwusaba buri wese, buri rugo, ndetse buri muntu agomba kugira uruhare mu mutekano ku buryo buri muntu awuha undi.”

Kagame Ngoma many pics
Yunzemo ati “Umutekano ni ngombwa, umuntu waturuka hanze akaza kuduhungabanyiriza umutekano cyangwa akabona aho amenera muri twe, ikosa rya mbere ni iryacu, uwo tuba dukwiye kumukosora, ariko icya kabiri uwo nguwo na we tumuha umuti we umugenewe, twapfushije miliyoni y’abantu ntabwo bizongera, iyo umaze gupfusha abantu miliyoni imwe igikurikiraho no gupfusha umutu umwe biba biremereye, umutekano ugomba guturuka kuri buri wese, kwiha umutekano bikwiye kuba ubuzima busanzwe ntibibe nk’ikintu cy’icyadukira.”
Perezida Kagame yasuye Akarere ka Ngoma
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri aka karere, yanijeje abagatuye umuhanda wa kaburimbo ubahuza uhuza Ngoma n’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyapfo, kandi ukaba ugomba kubakwa mu gihe gito.
President Kagame vists Ngoma District
Umukecuru - Ngoma - Kagame visit
Nyuma yo kugeza ijambo rye ku baturage, Perezida Kagame yabahaye umwanya w'ibibazo n'ibitekerezo nk'uko bisanzwe iyo yasuye abaturage
Nyuma yo kugeza ijambo rye ku baturage, Perezida Kagame yabahaye umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo nk’uko bisanzwe iyo yasuye abaturage
Kagame visits Ngoma District 2
Kagame visits Ngoma District 3
Kagame visits Ngoma District 4
Kagame visits Ngoma District 5
Kagame visits Ngoma District 6
Kagame visits Ngoma District 7
Kagame visits Ngoma District 8

Previous
Next Post »