Perezida
Paul Kagame aravuga ko mu gihe hari uwava hanze y’u Rwanda akaza
guhungabanya umutekano, ikosa rikomeye riba ari iry’uwamuhaye uwo mwanya
uba ari imbere mu gihugu. Perezida Kagame asuhguza abaturage b’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Kane (Ifoto/Perezidansi)
Umukuru w’igihugu aravuga ko miliyoni y’Abatutsi yishwe muri Jenoside, ubu uwabishaka atakongera kubona aho amenera.
Ibi yabivugiye mu karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, mu rugendo arimo kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba aho gusura abaturage. Perezida
Kagame yasabye abatuye Akarere ka Ngoma n’Abanyarwanda muri rusange
kunga ubumwe butajegajega mu kwirindira umutekano (Ifoto/Perezidansi)
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage benshi bari mutegereje
kuri iki kibuga, yabibukije ko bagomba gushyira imbere umurimo bakiteza
imbere, cyane ko aka karere kagaragara mu turere twugarijwe n’ubukene,
gusa yongera ku bibutsa ko umutekano ari ngombwa.
“Turubaka igihugu dushyizeho umwete, turashaka ubuzima bwiza ariko
muzi ko aho tuvuye atari heza, ni na ngombwa ko umutekano tuwusaba buri
wese, buri rugo, ndetse buri muntu agomba kugira uruhare mu mutekano ku
buryo buri muntu awuha undi.”
Yunzemo ati “Umutekano ni ngombwa, umuntu waturuka hanze akaza
kuduhungabanyiriza umutekano cyangwa akabona aho amenera muri twe, ikosa
rya mbere ni iryacu, uwo tuba dukwiye kumukosora, ariko icya kabiri
uwo nguwo na we tumuha umuti we umugenewe, twapfushije miliyoni
y’abantu ntabwo bizongera, iyo umaze gupfusha abantu miliyoni imwe
igikurikiraho no gupfusha umutu umwe biba biremereye, umutekano ugomba
guturuka kuri buri wese, kwiha umutekano bikwiye kuba ubuzima busanzwe
ntibibe nk’ikintu cy’icyadukira.”
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri aka karere, yanijeje
abagatuye umuhanda wa kaburimbo ubahuza uhuza Ngoma n’Akarere ka Nyanza
mu Ntara y’Amajyapfo, kandi ukaba ugomba kubakwa mu gihe gito. Nyuma
yo kugeza ijambo rye ku baturage, Perezida Kagame yabahaye umwanya
w’ibibazo n’ibitekerezo nk’uko bisanzwe iyo yasuye abaturage
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon