Umwarimu wa kaminuza uherutse kwiyambika ubusa yareze igitangazamakuru

Umushakashatsi Stella Nyanzi (Ifoto/Interineti)
Dr Stella Nyanzi, umwarimukazi akaba n’umushakashatsi muri kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yagejeje mu rukiko ikirego gishinja The New Vision; igitangazamakuru cya Leta ya Uganda kumwinjirira mu buzima.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 18 Mata 2016, nibwo Dr Nyanzi yafashe icyemezo cyo kwigaragambya yambaye ubusa nyuma yo gufungirwa ibiro (Office) na Prof Mahmood Mamdani, umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere azizwa kuba ngo yaranze kwigisha.
Byakurikiwe no kuba ngo The New Vision n’ibitangazamakuru biyishamikiyeho, byaratangaje inkuru zivuga ku buzima bwite bwa Dr Nyanzi, ku muryango we harimo se witabye Imana n’aho imiryango yabo ishyinguye.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyanditse ko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwemeje tariki ya 12 Gicurasi nk’itariki izumvwaho ikirego cya Dr. Nyanzi aho asaba kurenganurwa ku nkuru yanditsweho.
Mu kirego yatanze, Nyanzi agaragaza ko mu gukorwaho inkuru hasuzuguwe aho umuryango we ushyinguye hashyirwa imbere kuhamenyekanisha mu buryo butemewe binyuze mu nkuru zatambukijwe binyamakuru bya The New Vision, amaradiyo yayo, amatelevisiyo ndetse no ku rubuga rwa murandasi rw’icyo gitangazamakuru.
Uyu mubyeyi mu kirego cye akaba asaba urukiko gutegeka The new Vision gutangaza inkuru yuzuye imusaba “Imbabazi mu buryo busesuye” we n’umuryango we ikanamenyekanishwa cyane nk’uko byakorewe iyambere yakozweho.
Dr Stella Nyanzi azwiho n’amagambo akomeye yavuze ubushize ubwo Museveni yiyamamarizaga kongera kuyobora Uganda, aho yarahiye ko Museveni natsinda amatora atazigera yongera gukora imibonano mpuzabitsina ndetse atazanatekereza no kwikinisha.
Yagize ati “Yoweri Museveni natsinda amatora y’umukuru w’igihugu nzifata sinzongera gutera akabariro ndetse no kwikinisha kugeza igihe azavira ku butegetsi. Nzafata ibumba ritose mpome umuyoboro wanjye ubyara. Nzafunga imiryango yanjye yose y’ibyishimo by’umugore na sima ikomeye nindangiza ndenzeho supaguru. Nzidodera amakariso arindwi akoze mu gitambaro cyambarwa hari uwapfuye njye nambara imwe buri munsi ugize icyumweru kugeza igihe Museveni azavira ku butegetsi.
Previous
Next Post »