Knowless, mu ishusho y'umwali wo mu Rwanda rwo ha mbere yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ko nashize’

Nyuma y’amezi abiri ashize ashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo yise ‘Ko nashize’, kuri ubu umuhanzikazi Knowless Butera yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na IbaLab.
Ni amashusho agaragaramo umwihariko w’imbyino nyafurika zimbyinwa n’abasore n’inkumi bafashije uyu muhanzikazi kuryoshya iyi ndirimbo, aho ku ruhande rwe agaragaramo akora uturimo dutandukanye two mu rugo twakunze kuranga umwali w’umunyarwandakazi mu Rwanda rwo ha mbere.
Tubibutse ko indirimbo 'Ko nashize' ari imwe mu zizaba zigize album nshya 'Queen', Knowless Butera arimo gukoraho biteganijwe ko izasohoka muri Nyakanga 2016.
Previous
Next Post »