Ese urashaka kubaka urugo rukaramba?, Dore amakosa 7 ugomba kwirinda kuko niyo akunze gutera abashakanye gutandukana
Hari
ubwo umuntu akora ubukwe ariko bigasa n’aho atabyumva neza ndetse
bikaba bitamurimo asa n’utazi ibyo arimo nyuma y’igihe gito abanye n’uwo
yakunze akifuza gutandukana nawe ndetse igihe kikaba cyanagera ibyo
gutandukana koko bigahabwa intebe..
Dr.
John Gottman; umuhanga mu bijyanye n’umubano n’imiryango, mu
bushakashatsi yakoze yagaragaje ko ku isi hose abashakanye bagera kuri
91 ku ijana (91%) mu myaka 40 baba bakeneye gatanya n’ubwo bose atari ko
bayibona n’ubwo baba barashakanye bagaragaza ko bakundana. Mu bushaka
shatsi bwe yerekana impamvu zishobora kugeza abantu ku kumva ko
batagishaka kubana bagahitamo gutandukana.
1. Guhorana intonganya
Kutavugana
neza mu rugo rw’abashakanye ni kimwe mu bituma umwe mu bashakanye afata
icyemezo cyo gutana n’uwo babanaga kuko nta muntu wapfa kwihanganira
mugenzi we babana mu rugo uhora avuga nabi kuko iyo abantu bashakanye,
baba bakeneye kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Iyo umwe mu bashakanye
akomeje kwihanganira intonganya zihora mu rugo, igihe kiragera kwa
kwihangana kugashira akumva batandukana.
2. Kutajya inama mu rugo
Iyo
abantu babana batajya inama mu rugo rwabo ngo bafate ingamba zo
kurwubaka rugakomera ahubwo ibyemezo byose bigafatwa n’umuntu umwe,
usanga hari ubangamiwe bigasa nk’aho we ntacyo amaze mu rugo maze akaba
yatekereza gutandukana n’uwo bashakanye kuko aba abona nta bufatanye
buri mu rugo.
3. Kumva amabwire
Amagambo
ashobora kwinjira mu rugo rw’abashakanye bakayaha umwanya ajya atuma
umwe yumva azinutswe undi kubera ibyo abwirwa bitari byiza k’uwo
babana.umuntu ukeneye kubakana n’uwo bashakanye kandi bakabana akaramata
ntaba agomba kumva amabwire ngo ayahe agaciro
4. Ibibazo byo mu buriri
Iyo
abantu babana ntibashimishanye uko bikwiye mu buriri abenshi ntibabasha
kubyihanganira kuko ibyo byishimo biba biri mu nkingi urugo ruba
rwubakiyeho, niyo mpamvu biba byiza kurushaho iyo buri wese mu
bashakanye yuzuza inshingano zo mu buriri.
5. Kumena amabanga y’urugo
Akenshi
iyo umwe mu bashakanye agiye avuga mugenzi we cyangwa amena amabanga
y’urugo ntibyorohera undi kubyihanganira kuko ahita yumva ko uwo yita ko
bajya inama nta banga agira bigatuma yahitamo gutandukana nawe.
6. Kubwirana ibyo bakoze mu busore bwabo
Kubwira
uwo mubana imico itari myiza waba waragiraga mutarabana si byiza kuko
iyo ubimubwiye ntabyibagirwa ahubwo ahora akubonamo ya sura mbi,
mwavugana nabi gato akagira ngo usubiye mu byo wahozemo rimwe na rimwe
akanabigucyurira bikaba byateza amakimbirane mu rugo arimo no
gutanduakana. Aha ariko bisaba kwitonda kuko mu gihe utekereza ko
ashobora kuzamenya ayo mafuti wakoze mu buto bwawe, ibyiza ni uko
wakwitanguranwa ukayamubwira ugahita utakamba ukamusaba imbabazi
unamubwira ko wahindutse kandi ubyicuza, kuko ayamenye warayamuhishe
yarushaho kubibona nabi.
7. Gushaka kwikubira
Abenshi
mu bashakanye bakunze gupfa imitungo aho usanga umwe ashaka indonke ku
giti cye akirengagiza uwo bashakanye, bigatuma haza umwuka mubi mu rugo
kuko umwe aba atitaye ku wundi. Abashakanye ntibaba bakwiye gutandukanwa
n’ibintu nk’ibi mu gihe babanye bakundana by’ukuri kuko akenshi baba
barasezeranye kuzabana akaramata, niyo mpanvu baba bagomba
kwihanganirana muri byose kandi bakubakira ku kuri n’ibiganiro, aho
bitagenda neza bagasasa inzobe bakabicoca bigakemuka umunezero
ukarushaho gutemba mu rugo rwabo
ConversionConversion EmoticonEmoticon