Icyamamare Myko Ouma agiye gutaramira mu Rwanda

Myko Ouma azwiho ubuhanga buhanitse mu gucuranga gitari (Ifoto/Irakoze R.)
Tariki ya 27 Gicurasi 2016, Myko Ouma uzwi nk’icyamamare mu gucuranga gitari azataramira mu Rwanda, muri Kigali Serena Hotel mu Iserukiramuco rya Jazz rigiye kubera mu Rwanda, ryateguwe n’itsinda rya Neptunez Band.
Ni igitaramo azahuriramo na Mani Martin wo mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha iri tsinda rya Neptunez Band.
Myko Ouma ni umucuranzi wa gitari ukomoka muri Uganda, umaze kuzenguruka hafi Isi yose ajyanwe no gucurangira ibyamamare gitari no gukora ibitaramo bye bwite acurangira abantu zimwe mu ndirimbo zizwi akoresheje gitari gusa.
Imwe mu ndirimbo azwiho cyane ni iyitwa ‘Aye’ ya Davido acuranga yifashishije gitari.
Uretse iyi, Myko Ouma anazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Stay With Me’ ya Irene Ntale, ‘Human Nature’ ya Michael Jackson, ‘Chop My Money’ ya P-Square,  ‘Maria Maria’  ya Carlos Santana, ‘Kuku’ ya Radio na Weasel, ‘Ain’t Nobody’ ya Khadja Nin n’izindi z’abahanzi bazwi.
Myko Ouma aheruka mu Rwanda aje gucurangira Maurice Kirya mu bitaramo bya CHAN (Ifoto/Irakoze R.)
Myko Ouma aheruka mu Rwanda aje gucurangira Maurice Kirya mu bitaramo bya CHAN (Ifoto/Irakoze R.)
Myko Ouma ubusanzwe witwa Michael Ouma ni umwe mu bashinze itsinda rya Soul Beat Africa ryamenyekanye cyane muri Uganda, ariko riza gusenyuka ubwo uyu mucuranzi yatangazaga ko agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye.
Kubera gucuranga gitari, Myko Ouma, amaze kujya muri  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Australia, mu Budage, mu Busuwusi, mu Buholandi, muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hirya no hino ku Isi.
Uyu mucuranzi yaherukaga kuza mu Rwanda azanye n’umuhanzi Maurice Kirya, mu bitaramo bya CHAN aho yamucurangiraga, gusa ntiyigaragaza ku giti cye.
Mu gitaramo ubwo Myko Ouma yacurangiraga Maurice Kirya (Ifoto/Irakoze R.)
Mu gitaramo ubwo Myko Ouma yacurangiraga Maurice Kirya (Ifoto/Irakoze R.)
Previous
Next Post »