Umukobwa w’umwubatsi yatunguye benshi kubera inzu yubatse muburyo budasanzwe(Reba Amafoto)
Claudie Dubreuil, umwubatsi w’umukobwa ukomoka I Mirabel, Québec muri Canada, yatunguye benshi kubera inzu idasanzwe yubatse mu gace atuyemo yifashishije kontineri z’imodoka.Claudie avugako yatekereje uburyo yakubaka inzu adatwawe n’amafranga menshi maze akigira inamo yo kuba yakoresha kontineri z’imodoka zitwara ibintu, ibi ngo ntaho yigeze abyigana ahubwo niwe ubwe wabyitekereje akurikije n’ibyo yize mu ishuri.
Uku gutekereza kure n’ubuvumbuzi yakoze ngo byatumye ava mu nzu y’inkodeshanyo yabagamo ndetse ngo akaba akize guhora yimuka byahato nahato.
Claudie Dubreuil amaze kuba icyamamare mu gace atuyemo kubera iyi nzu yubatse igatangaza benshi, ni inzu irimo ibikenewe byose, amazi , umuriro, uburyamo n’ibindi nkenerwa mu miturirwa.
Reba Amafoto agaragaza iyi nzu mo imbere ndetse n’inyuma
ConversionConversion EmoticonEmoticon