Young Grace yashimangiye urukundo afitiye Mukunzi Yannick ukinira APR FC

Abayizera Marie Grace niyo mazinaye nyakuri akaba yaramenyakanye mu muziki nka Young Grace. Yagiye avugwao byinshi mu rukundo gusa ntiyigeze agaragaza umusore baba bakundana ariko kuri ubu birasa naho ari hafi kwerekana uwo arikwiyumvamo muri iy’iminsi.
11260519_894622080603934_7571850446370576893_nYoung Grace asigaye akunda APR FC kubera abahungu beza bayikinamo ariko Yannick akaba akarusho
Young Grace wimyaka 22 umuraperikazi wagiye agira amahirwe yo kwitabira irushanwa rya PGGSS ku munota wanyuma, yagiye avugwaho byinshi ku bijyanye n’urukundo. byatangiye bati akundana na Lil G ubundi bati n’icyabahungu harinubwo byigeze kuvugwa ko yaba ari muri babandi baryamana nabo bahuje ibitsina gusa we ibyobyose byavugwa yarabinyomozaga ariko ntagaragaze umusore yaba yarihebeye nu mutima we.
Kuri ubu rero birasa naho kagatinze kazaza kageze hafi, kuri uyu wambere nibwo Young Grace yatangarije umunyamakuru mu genzi wacu ko cyera yahoze ari umufana wa Rayon Sport FC ariko mu myaka ibiri ishize yahinduye akajya kuri APR FC bitewe nuko iyi kipe ikinamo abasore beza ariko Mukunzi Yannick we akaba akarusho mu bandi bose.
Young Grace yagize ati “Yannick Mukunzi ni umusore ukiri muto, ufite impano igaragarira buri wese, ukora ibintu bye ku giti cye, ufite ikinyabupfura, ufite uburere, …ariko ni beau gar (umusore mwiza). Mbere nari umufana wa Rayon Sports ariko naje kuba umufana wa APR FC kubera uriya musore(Mukunzi Yannick). Ni umusore mwiza, uganira neza….”  
10378146_947479098648331_5273542074677757099_nMukunzi Yannick ukinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi
Mu minsi ishize hari ifoto ya Mukunzi Yannick yagiye igaragara arimo kwamamaza indirimbo uyu mukobwa aherutse gushyira ahagaragara yise ‘Ataha he’ none Grace nawe agarutse atangaza ukuntu ari umusore mwiza, ubwo namwe ntacyo mutumva hagati y’aba bombi.
8df053cf-a71e-4ef9-9237-f9c058e7757eYannick yamamaza indirmbo ya Young Grace
Previous
Next Post »