Amafoto: Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Museveni
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Murekezi ari we wagiye muri Uganda mu kigwi cya Perezida Paul Kagame, bibinyujije kuri Twitter.
Hagezeyo Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, Edgar Lungu wa Zambia; Idris Deby Itno wa Chad; Mohamadou Issoufou wa Niger; Robert Mugabe wa Zimbabwe; Ibrahim Boubabacar wa Mali na Teodore Oblang wa Equatorial Guinea.
Perezida Magufuli wagiye muri Uganda, ni rwo ruzinduko rwe rwa Mbere ahagiriye kuva yaba Perezida wa Tanzania. Urugendo rwa mbere yarugiriye mu Rwanda.
Hagati aho, abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bashyizwe mu bwigunge, kuko zafunzwe mu rwego rwo kwirinda ko zakoreshwa mu guhungabanya ituze mu gihe Museveni arahira.
Perezida Museveni yatowe n’abaturage muri Gashyantare 2016 ku majwi 60.8%. Naho Dr Kizza Besigye batavuga rumwe amugwa mu ntege n’ amajwi 35.4%. Uyu ariko yavuze ko yibwe.
Abayobozi b’ibihugu bitabiriye umuhago wo kurahira kwa Perezida Musevine wa Uganda
Kuri uyu wa Gatatu Kizza Besigye yarahiriye kuyobora iki gihugu nka Perezida, ariko nyuma gato yo kurahira polisi iramutambikana.
Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 71 yatangiye kuyobora Uganda mu mwaka wa 1986, akaba agiye kuyobora iki gihugu muri manda ya gatanu.
1 comments:
Click here for comments~ Heza >>>>> Download Now
>>>>> Download Full
~ Heza >>>>> Download LINK
>>>>> Download Now
~ Heza >>>>> Download Full
>>>>> Download LINK
ConversionConversion EmoticonEmoticon